KOPERATIVE ABAKUNDA KAWA IRISHIMIRA IBYO YAGEZEHO

(28/10/2019). Ku cyicyaro cya Koperative Abakundakawa hateraniye inama yInteko  rusange yiyo Koperative. Iyi nteko rusange yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushashi , Umuyobozi wa Sustainable Growers ku rwego rw’Intara  ,Chairman Misozi Coffee Company, Perezida  wa federasiyo y’Ikawa ( RCCF) abashinzwe Umutekano n’Umuyobozi uhagarariye RCA ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Muri iyo nteko rusange abanyamuryango basuzumye raporo yumutungo y’umwaka wa  2019, Umucungamutungo wa koperativeyagaragaje ko uyu mwaka Koperative yungutse miliyoni  82 z’anafaranga y’u Rwanda  , abanyamuryango bamaze gusuzuma raporo no kuyemeranyaho,  bemeje ko bazahabwamo ubwasisi bungana na 30f ku kilo na 40f/ ku kilo kubari muri ‘’organic coffee’’ idakoresha ifumbire mvaruganda kandi ayo mafaranga,  akazahabwa abahinzi bose.  Bemeje kandi ko buri munyamuryango azahabwa ingurube ihwanye n’ibihumbi 10, kugira ngo  ifumbire yiyongere.
Abanyamuryango kandi basuzumye kandi bemeza ingengo yimari y’umwaka utaha wa 2020. Umucungamutungo yagaragaje ko umwaka  utaha ku ingengo y’imali , hazatunganywa toni 1800 za kawa  z’ibitumbwe.  Hakazakoreshwa miliyoni magana inani na mirongo ine y’amafaranga y’U Rwanda (840), ihwanye n’Ingengo y’imali y’Umwaka wose .y
Yagaragaje kandi  ko muri iyo ngengo y’imali  hazubakwa Centre d'accueil izatwara miliyoni  196.
Mu utuntu n’utundi, chairman wa koperative yamenyesheje abanyamuryango ko hateguwe ingemwe za kawa zizatangwa muri iki cyumweru ndetse ko harimo gutegurwa indi pepiniere irimo ibiti bitanga igicucu muri kawa.
Uwo muyobozi wa Koperative yabwiye abanyamuryango ko bagiye gushaka impuguke ((consultant) izafasha koperative gutegura igenamigambi (Strategic Plan).
Abayobozi  bitabiriye iyi  nama bashimye ibikorwa byakozwe na koperative Dukunde Kawa ndetse bashima n’ibiteganyijwe gukorwa  mu mwaka utaha,  basaba abanyamuryango gukomeza kugira no kumva ko koperative ari iyabo.


KOPERATIVE ABAKUNDA KAWA IRISHIMIRA IBYO YAGEZEHO