COTAMONO UBUMWE YATEYE INTAMBWE ISHIMISHIJE

03/01/2020 Koperative COTAMONO / UBUMWE(Cooperative de taxis Motos du Nord ) ni Koperative y’Abamotari ikorera mu karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru. 

 

Iyi Koperative yatangiye gukora ari ishyirahamwe ry’abamotari mu mwaka wa 1992 ifite abanyamuryango 34  iza guhinduka Koperative mu mwaka wa 2009 aho yabonye ubuzimagatozi, ubu iyo Koperative  ifite abanyamuryango 1270.

 

 

Nyuma yaho aba bamotari bishyize hamwe abagize Koperative  COTAMONO batangiye ibikorwa by’ishoramari basaba inguzanyo ya miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda  muri Banki bagurira abanyamuryango babo Moto 300 zishyurwa buri kwezi hamwe n’imisanzu yabo ya buri munsi batagira kubaka inzu y’igorofa ubu yuzuye kandi inguzanyo yishyurwa neza muri iyi myaka itanu bamaze bishyura kuko inzu ubwayo yishura ibihumbi magana ane. Iyi koperative kuri ubu ifite ibibanza bibiri kimwe iteganya kubakamo Hoteli ifite ibyumba birenga 30 .

 

Ubwo twasuraga abanyamuryango biyo Koperative bishimiye ibyo bamaze kugeraho babikesha Koperative

MARUHANYA Vincent  yagize ati : ’’ Naje muri Koperative Cotamono nta Moto mfite, Koperative yaranyishingiye mfata inguzanyo ngura Moto ndakora nyishyura inguzanyo ubu mfite inzu ebyiri imwe ntuyemo n’indi y’ubucuruzi anbana banjye bane ubu mbishyurira minerval n’umuryango wanjye ufite ubwisungane mu kwivuza’’

UZAKIRA Eric we ati : ’’ Nyinjiye muri Koperative 2008 , Moto niyo intunze niyo intungiye umuryango ubu mfite inzu ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu ifitemo amazi n’amashanyarazi byose mbikesha COTAMONO ’’  

 

 

Mugenzi we NIRAGIRE Emmanuel nawe ati : ’’Nari nsanzwe ndi Umunyonzi nta ruhushya rwo gutwara nari mfie ubu byose ndabifite mfite moto yanjye ndetse mfite inzu eshatu byose bikesha aka kazi ko gutwara abagenzi kuri moto no gukorera muri koperative ’’

COTAMONO ifite imigambi mu gihe kizaza harimo kuba bamaze kwishyura ideni rya banki,  Koperative izubaka Garage izajya ifasha gukora Moto z’abanyamuryango ikazunganirwa na Hoteli izubakwa mu kibanza bafite, byose bigamje kuzamura umusaruro wa Koperative.

 


 

 



COTAMONO UBUMWE YATEYE INTAMBWE ISHIMISHIJE