AMATORA Y'INZEGO MURI COOTP

Kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 03/12/2019 RCA ifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Rutsiro  yafashije mu gikorwa cy’amatora y’inzego za Koperative y’Abahinzi b’icyayi ya Pfunda mu Karere ka Rubavu COOTP (COOPÉRATIVE DES THÉICULTEURS DE PFUNDA) gutora intumwa 125 zihagarariye abandi mu nama y’inteko rusange zituruka mu ma zone atanu agize Koperative. Iki gikorwa cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa nyuma y’aho COOTP ikorewe ubugenzuzi na RCA ifatanije n’Akarere ka Rubavu bikagaragara ko Koperative yaranzwe n’imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo w’Abanyamuryango. Muri iyo nteko rusange hakazigirwamo byinshi biteza imbere koperative.

COOTP yatangiye ku wa 14/8/2003 ariko ibona ubuzimagatozi butangwa na RCA mu mwaka wa 2011. Koperative igizwe n’abanyamuryango 1,740  bakusanyije imari shingiro ihwanye n’amafaranga 81,560,760 Frw; ikaba igamije guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi.