Abakozi ba RCA bashyikirije uwacitse ku icumu inzu ye nyuma yo kuyisana
Iki gikorwa cyateguwe ndetse giterwa inkunga n’abakozi ba RCA bishyize hamwe, begeranya ubushobozi maze begera Umurenge wa Kiyumba, ubafasha guhitamo umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye wo muri uyu Murenge kugira ngo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatenye na we bamuremere.
“Ndishimye bikomeye, sinzi amagambo nakoresha ngo mwumve uburyo nezerewe. Ndashimira cyane abakozi ba RCA banzirikanye, nubwo narokotse njyenyine nkaba mbana n’umwana wanjye umwe muri iyi nzu, mwanyeretse ko ntakiri njyenyine ukundi. Muri mwe nungutse barumuna banjye, bakuru banjye ndetse na basaza banjye; ntabwo birangiriye aha rwose nk’umuryango mushya nungutse tuzakomeza kubana.”
“Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba burashimira cyane RCA n’abakozi bayo mwitanze mukadufasha kuremera Verediyana. Ubu ari mu bantu bake batunze inzu nziza muri Kiyumba, ni bake cyane bafite inzu nziza nk’iye. Natwe nk’ubuyobozi twabibonaga ko atamerewe neza mu nzu imuvira, igenda isenyuka ariko ubushobozi bukatubana buke, ntitubashe kugira icyo tumufasha.”
“Umuryango mugari wa RCA wishimiye kwakira undi muvandimwe Verediyana. Twishimiye kandi ‘Kwibuka Twiyubaka’ binyuze mu gufasha uyu mubyeyi n’umwana we kuva mu nzu mbi barimo, tukaba tubashije kuyimushyikiriza nyuma yo kuyisana. Nshimiye abakozi ba RCA ubwitange bagaragaje ngo bibashe kugerwaho.
Nshimiye cyane kandi ubuyobozi bw’aka Karere ka Muhanga ndetse n’Umurenge wa Kiyumba ubufatanye batugaragarije muri iki gikorwa, kandi twizeye ko buzakomeza nk’uko busanzwe”
Nyiransengiyumva Verediyana w’imyaka 48 y’amavuko atuye mu Kagali ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, ni umupfakazi utishoboye warokokeye Jenoside muri aka gace ndetse nyuma aza gupfakara.
Inzu mbere y'uko isanwa
Inzu nyuma yo gusanwa