Amahugurwa ku bayobozi ba koperative z’aborozi yabahaye ubumenyi buzahindura byinshi mu mikorere
Guhera tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Kanama, mu karere ka Musanze, abayozi n’abakozi b’amakoperative akorera muri Nyabihu, Burera na Ngororero bagera kuri 75 baturutse muri koperative 15 z’aborozi bahawe amahugurwa yibanze ku miyoborere n’imicungire y’umutungo muri koperative ndetse no kwihangira imirimo; yateguwe ku bufatanye na RDDP.
Aya mahugurwa yitezweho guhindura imikorere ndetse no kuyinoza kurushaho, abayahawe bakaba bahamya ko yabigishije byinshi ndetse bakaba bizera ko bizahindura byinshi mu mikorere yabo muri koperative.
Tuyisenge Boniface, Perezida KOAUIKA ikusanya amata mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Kabatwa yagize ati “Hari byinshi twakoraga nta busobanuro nyabwo bwabyo dufite, ariko ubumenyi dukuye aha, buradufasha gushyira ibintu ku murongo. Urugero ni nk’ibijyanye n’ibitabo bya koperative aho wasangaga hari ibyo dukora ntitubishyire mu nyandiko cyangwa se n’ibyo twanditse yose tubivangavanga mu gitabo kimwe. Inteko rusange, ngenzuzi, nyobozi byose ugasanga turabivanga.
Uyu munsi rero twamenye ko buri kintu cyose gikozwe muri koperative kigomba kwandikwa kuko tuba tuzabibazwa. Twamenye kandi ko itandukaniro ry’ibitabo n’ibigomba kubyandikwamo mu rwego rwo gucunga neza umutungo, kuyobora neza byose mu nyungu za koperative n’abanyamuryango bazo.”
Yunganiwe na Souvenir Jeanette, uyobora Koperative Umubano Nsibo y’aborozi bakorera mu karere ka Ngororero, umurenge wa Nyange.
“Namenye ko buri cyemezo cyose gifatwa muri koperative kibanza kuganirwaho ndetse no kwemezwa n’abanyamuryango binyuze mu nteko rusange.
Ikindi ni ibitabo. Namenye ko buri kintu cyose gikozwe muri koperative kigomba kwandikwa. Inama z’inteko rusange, ngenzuzi, nyobozi, icungamutungo n’ibindi byose bibera muri koperative bigomba kwandikwa mu rwego rwo gukorera mu nzira zemewe n’amategeko kandi twirinde amakosa n’ibibazo bishobora kuvuka mu bugenzuzi cyangwa se habaye ubugenzuzi.”
Dr. Michel Ngarambe, ushinzwe iterambere ry’aborozi bishyize hamwe muri RDDP, yibukije abitabiriye amahugurwa ko nubwo leta iba yabahaye amahugurwa nk’aya ndetse n’ubundi bufasha, uruhare rwabo ari ingenzi kugira ngo koperative zabo zikomere kandi ziteze imbere abazikoreramo.
“Maze igihe kinini nkorana n’amakoperative; nabonye amakoperative menshi yakoze atera imbere, mbina n’ayazimye kandi ibyo byose bituruka ku mikorere y’abaziyobora. Turabasabye rero ngo impamba mukuye muri aya mahugurwa, ntizabapfire ubusa. Mwize imiyoborere, imicungire y’umutungo ndetse n’itegeko kandi ibyo byose nibyo biganisha ku kwiteza imbere. Icyizere dufite ko koperative zanyu zizakomeza kwiteza imbere ntimuzadutenguhe.”


