AMAKOPERATIVE YISHIMIYE ITERAMBERE YAGEZEHO MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAKOPERATIVE 2025.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative (International Day of Cooperatives, 2025), byabereye mu Karere ka Rusizi, mu Mujyi wa Kamembe, ku Kibuga cya Kamashangi. Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative uyu mwaka iragira iti: “Koperative: Umuyoboro Udaheza Uganisha ku Bisubizo Birambye byubaka Isi Nziza.” Iyi nsanganyamatsiko ishimangira ko amakoperative ari urufunguzo mu kubaka iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye, ubwisungane, n’ubumwe bw’abaturage, kandi ko atanga ibisubizo birambye ku bibazo byugarije isi, birimo ubukene, ubushomeri, ibura ry’ibiribwa (Inzara) n’ibindi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Bwana KAMANZI Francis, yashimiye abitabiriye ibi birori by’umwihariko abafatanyabikorwa n’amakoperative ku bikorwa byayo bikomeje gutanga umusaruro mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu. Yagarutse ku ruhare rw’amakoperative mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, serivisi n’ibindi byiciro by’ubukungu, avuga ko ari ishingiro ryo kongera imibereho myiza y’abanyarwanda no kubaka isi nziza.

Yagize ati, “Amakoperative mu Rwanda ni imbarutso y’iterambere rirambye. Abanyamuryango bayo bagize uruhare rugaragara mu kwiteza imbere, kwihangira imirimo,kongera ibiribwa (Food security) no kugabanya ubukene. Niyompamvu RCA izakomeza kubafasha kubaka ubushobozi n’ubumenyi bujyanye n’igihe,”.

                        Umuyobozi Mukuru wa RCA, Bwana KAMANZI Francis

Yongeyeho ko RCA izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubunyamwuga mu mikorere y’amakoperative, gucunga neza umutungo no gukorera mu mucyo, kugira ngo amakoperative akomeze kuba igisubizo mu iterambere ry’igihugu.

Uwari umushyitsi mukuru muri ibi birori Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence, yavuze ko abanyarwanda twese dufite ikerekezo kimwe dukwiye gukomeza gushyirahamwe imbaraga zacu mu kubaka iterambere rirambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Iburengerazuba, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence

Yashimiye kandi amakoperative uruhare rwayo mwiterambere ry’Igihugu, asaba ko abatarayajyamo bakwiriye nabo kuyagana bagahuz’imbaraga bakiteza imbere. Ndetse yasabye amakoperative yose gukorera mu mucyo hirindwa ubujura no kunyereza umutungo.

Mu rwego rwo gushimira abagiz’uruhare mu guteza imbere ihame ry’ubufatanye n’imikorere inoze, hatanzwe ibihembo ku bakozi b’uturere bafite amakoperative mu nshingano bahize abandi ku rwego rw'intara n'Umujyi wa Kigali ndetse n’amakoperative y’indashyikirwa.

         CORIMI, koperative y'Indashyikirwa yahize izindi ku rwego rw'Igihugu.

Abahawe ibihembo bashimiwe ubwitange bagaragaje, by’umwihariko mu gufasha amakoperative gucunga neza umutungo no guteza imbere imiyoborere myiza.

Umwe mu banyamuryango ba koperative yahawe igihembo yagize ati: “Iki gihembo ni icyacu twese. twize ko gukorera hamwe, kwizerana no kugira intego imwe bitanga umusaruro. Turashimira RCA n’abafatanyabikorwa badahwema kudushyigikira.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative 2025, wabaye urubuga rwo kwerekana ibikorwa by’amakoperative bitandukanye (exhibition) birimo: uburobyi, ubukorikori, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, imyenda, ibiribwa n’ibindi. Abitabiriye bataramiwe n’itorero ry’Abasamyi ba NKOMBO mu mbyino nziza zuj’ubuhanga. Abitabiriye kandi banasabwe gukomeza gushishikariza abandi kwibumbira mu makoperative, kuko ari yo nzira yo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigaragaza, amakoperative ni inkingi fatizo mu kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bufatanye. RCA yagaragaje ko izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kongerera ubushobozi abanyamuryango, guteza imbere ikoranabuhanga mu mikorere y’amakoperative, no guteza imbere gahunda z’ubwizigame n’ishoramari ryabo.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative 2025 ntibyari ibyo kwishima gusa, ahubwo byabaye igihe cyo kugaragaza aho amakoperative ageze, gusangira ubunararibonye, no kwiyemeza gukomeza urugendo rugamije kubaka iterambere rirambye kuri bose.