COPRORIZ NTENDE irakataje mu rugendo rwo guteza imbere aho ikorera

Irerero

Ni irerero ry’abana bato b’abanyamuryango ba Koperative, aho abana bato bataratangira ishuri birirwa mu gihe ababyeyi babo bari mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi mu gishanga, rikaba ryarubatswe na COPRORIZ NTENDE na UNICEF ibinyujije muri ADEPE.

Bamwe mu banyamuryango baharerera abana babo bakaba bishimira cyane iyi gahunda kuko yaje kubafasha no kubafashiriza abana.

“Iyo twabaga turi mu mirimo mu gishanga, dukora iby’ubuhinzi bw’umuceri wasangaga abafite abana bato babazana mu kazi kuko nta wundi babaga bafite babasigira, ibyashoboraga kubyara impanuka, ugasanga abana baragwa mu migende y’amazi cyangwa se bakicwa n’inzara, umunaniro, izuba, imbeho n’ibindi. Ariko ubu tujya mu kazi dutuje, tunezerewe ndetse dutekanye ku mutima kuko tuba tuzi ko abana bacu bamerewe neza.

Aha bariga, barya indyo yuzuye, bararyama bakaruhuka, bagakina ndetse bakarindwa neza. Ibi rero bizatuma turushaho kongera imikorere kuko nta guhangayikira abana bacu bato kukiriho.”

Abajyanama b'ubuzima bababa hafi kandi bakagira n'aho kuruhukira

“Iri ni irerero twubatse ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo ADEPE mu rwego rwo kurinda umutekano w’abana bacu ndetse no kubafasha gukura neza. Si abana bacu gusa kandi kuko n’abana b’abaturanyi badahezwa. Gusa mu gushimira abakomeza kutuba hafi, turanabasaba ko hatekerezwa uburyo burambye iri rerero ryakubakwa, abana ntibakomeze kujya birirwa mu ihema."

Ku bijyanye n’izi mpungenge z’uko iri rerero rikorera mu ihema riteza utubazo tumwe na tumwe, yabijeje ko ibi byakozwe by’agateganyo ariko ko babazirikana. ADEPE

“Ubu bwari uburyo bw’agateganyo bwihutirwa mu rwego rwo kurengera abana n’ubuzima bwabo. Ku bufatanye n’izindi nzego tuzakomeza ubuvugizi kugira ngo twubake inyubako ikomeye nk’izindi twubatse ahandi, nka Rwamagana, Rubavu ku mupaka, Rusizi n’ahandi twagiye dukora.”

Pharmacie

Ni pharmacie yubatswe n’abanuamuryango ba koperative mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kubona imiti mu buryo buboroheye nk’uko bitangazwa na Rukorereka Venuste, Umuganga utanga imiti muri pharmacie Ntende (Pharmacian).

“Umunyamuryango wa COPRORIZ NTENDE iyo avuye kwivuza, azana aho bamwandikiye imiti akayigura hano. Iyo nta bushobozi bwo kuyishyura afiye, aduha ikarita y’umunyamuryango, tukamuha imiti.”

Uretse abanyamuryango kandi iyi pharmacie yaje gufasha abaturage bo muri centre ya Bugarama kubona imiti batarinze gukora ingendo ndende.

“Ubundi iyo umuturage yavaga kwivuza ntabone imiti muri pharmacie yo kwa muganga, byamusabaga gutega akajya mu mujyi wa Kayonza cyangwa uwa Nyagatare kugira ngo abashe kubona imiti. Ubu rero twazanye imiti myinshi y’ubwoko butandukanye harimo n’idakunze kuboneka kugira ngo tuborohereze.”

Amafaranga y’izabukuru

Ni amafaranga yagenewe abanyamuryango 366 bagejeje imyaka y’izabukuru mu rwego rwo gukomeza kubafasha bakaba barayishimiye cyane.

“Koperative yamfashije mu rugendo rwanjye rwo kwiteza imbere n’umuryango wanjye wose, nkaba ntewe ishema no kwitwa umunyamuryango wayo nubwo ndi mu zabukuru ikaba itarangtereranye ahubwo ikaba izajya ingenera amafaranga y’izabukuru.”

Gutera inkunga izindi koperative

Muri iki gikorwa COPRPRIZ NTENDE kandi yashyikirije abayobozi ba koperative 3 inkunga ya 2,744,573 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri koperative.

Mukwaya François, umuyobozi wa Koperative ELPRORU, imwe muri koperative zatewe inkunga yagaragaje umunezero wo kwakira iyi nkunga ndetse ahamya ko bibateye ishyaka ryo gukora cyane ngo nabo bazafashe abandi.

“COPRORIZ NTENDE ni urugero rwiza ku makoperative. Iyi nkunga baduteye iradufasha kongera umubare w’inka zitanga umukamo dufite bityo turusheho kwiyubaka nka koperative ndetse n’abanyamuryango bayo twiteze imbere.

Ikindi kandi, NTENDE idutera ishyaka ryo kurushaho gukora cyane kandi dukora neza kugira ngo natwe koperative yacu izabe ikomeye mu myaka iri imbere ndetse natwe tuzabe tubasha gufasha izindi koperative ndetse no guteza imbere aho dukorera.”