Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative muri Rusizi
Muri ibi birori byaranzwe no kwishimira ibyagezweho, amakoperative yamuritse ibikorwa byayo, ayabaye indashyikirwa ahabwa ibihembo.
Mu ijambo rye, Dr. KIBIRIGA Annicet, Umuyobozi w’Akarere yashimiye urwego amakoperative agezeho mu iterambere ndetse n’uruhare rwayo mu iterambere ry’Akarere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage; ayizeza ubufatanye mu kurushaho kunoza imikorere ku bufatanye n’izindi nzego.
NGOGA Baziga Innocent, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’amakoperative no kuyaha ubushobozi, wari uhagarariye RCA muri ibi birori, mu ijambo rye yibanze cyane ku ntego y’uyu munsi igira iti “Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye” asaba amakoperative kubizirikana mu mikorere yayo ya buri munsi, anabizeza ko RCA nk’Ikigo Igihugu cyashyizeho ngo kireberere amakoperative kitazasiba kubaba hafi kugira ngo iyi ntego yo kwihutisha iterambere rirambye igerweho.



