Ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Amakoperative muri MUHANGA

Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo imurikabikorwa, ikiganiro ku micungire n'imiyoborere inoze mu makoperative n’impanuro z'abayobozi zibanze ku kwibutsa abanyamuryango b’amakoperative ko uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu ari ingenzi cyane ku cyerekezo cya Leta y'u Rwanda ku iterambere ry'ubukungu n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Aba bayobozi kandi bahamagariye abanyamuryango b'amakoperative gukomeza kubumbatira ubumwe bw'abanyarwanda nk'imwe mu nkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho amahoro n'iterambere

Amakoperative yitwaye neza mu mwaka wa 2022-2023 yahawe ibihembo.

Jacqueline KAYITARE, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga

Dr. Patrice MUGENZI, Umuyobozi Mukuru wa RCA