Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative muri Karongi

Ibi birori byaranzwe n'imurikabikorwa ry'amakoperative akorera muri aka Karere, aho bamuritse ibikorwa bitandukanye ari byo bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwa bijyanye n'ubucuruzi na serivisi ndetse na koperative zitanga serivisi z'imari.

Muri ibi birori kandi, amakoperative yashimiwe uruhare rukomeye agira mu kuzigamira abanyamuryango bayo muri Ejo heza, bashishikarizwa kugana za SACCO kugira ngo zibafashe kongera igishoro.

Muri uyu muhango kandi, amakoperative yabaye indashyikirwa yashimiwe ahabwa ibyemezo by'ishimwe kubera imikorere myiza; KOPAKAKI DUTEGURE ihinga ikawa ikaba ariyo yahize izindi zose ku rwego rw’Akarere

Mu ijambo rye, NIRAGIRE Théophile, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari umushyitsi mukuru, yashimye amakoperative ku mikorere myiza ndetse n'uruhare rukomeye afite mu kuzamura iterambere ry'Akarere ndetse no kuvana mu bukene abanyamuryango bayo.

Yayasabye kongerera agaciro  ibyo bakora, yitsa cyane ku ma koperative ahinga ikawa, aho yabasabye gufungura za coffee shop mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, ndetse anasaba n’izindi koperative kureberaho.

Mitali Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishami rya RCA mu Ntara y’Uburengerazuba, wari uhagarariye RCA muri ibi birori, yashimiye abitabiriye uyu munsi; agaragaza ko amakoperative afite uruhare rukomeye mu guteza abanyarwanda imbere, bityo asaba amakoperative kurangwa n'imiyoborere myiza ndetse n'imicungire myiza y'umutungo.

Kubera ko turi muri Kanama, yakomeje ashishikariza amakoperative gutegura inama z'inteko rusange zizaba mu kwezi k'Ukwakira, abasaba kwibanda ku gukora ingengo y'imari ya 2024 ngo izemezwe muri izo nama z'inteko rusange ndetse na gahunda z'ibikorwa.

Yaboneyeho gushimira Akarere ka Karongi uruhare rwako mu guteza imbere amakoperative.