Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative muri Nyamasheke

Bimwe mu biganiro byagarutsweho harimo gusobanura impamvu  uyu munsi wizihizwa buri mwaka ndetse hagarukwa k' ubusobanuro bw'insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti “Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye”, abanyamuryango bibutswa ko uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere ari ingenzi cyane.

Mu bindi biganiro byatanzwe harimo icy'uhagarariye ingabo aho yagarutse ku mikorere y’amakoperative n'uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano w'Akarere ka Nyamasheke.

Mu ijambo rye, Muhayeyezu Joseph Desire Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere arinawe wari umushyitsi mukuru yagarutse  ku byo amakoperative agomba kwitaho harimo:

-Kwagura ibyo zikora biteza Imbere.

-gukora bandika ibyo bakoze.

-kwirinda kunyereza umutungo

-kwita kumiyoborere ,humvwa ibyifuzo by'abanyamuryango; ndetse no

-Kwita kubidukikije cyane cyane koperative zikora uburobyi.

Mu gushimira koperative zakoze neza hashimwe koperative 10.