IBURASIRAZUBA- RCA YATANGIYE ICYUMWERU CYAHARIWE AMAKOPERATIVE

Iki gikorwa cyatanijwe ku mugaragaro mu Karere ka Kayonza aho Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RCA, Dr. KABAYIZA Alexis ari kumwe n’Umuyobozi w’aka Karere, bari kumwe n’abanyamuryango b’amakoperative yo mu mirenge ya Nyamirama, Ruramira na Mukarange, baganira ku mikorere y’amakoperative n’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu.

Mu butumwa bwe, Dr.KABAYIZA yibukije abanyamuryango b’amakoperative ko impamvu abantu bibumbira mu makoperative ari ukugira ngo babashe kwiteza imbere kandi ko buri wese agomba guharanira kubaka koperative ikomeye izamufasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Ati “Abanyamuryango ba koperative bose bateye imbere, Igihugu nacyo cyaba giteye imbere. Kuba abantu bishyize hamwe muri koperative biteje imbere, iryo niryo terambere ry’Igihugu.”

Yashimangiye kandi ko Igihugu gifite intego yo gukomeza kubaka amakoperative akomeye kandi afasha abanyamuryango kwiteza imbere, bityo ko RCA yiteguye gufasha amakoperative no kuyaba hafi nk’uko biri mu nshingano zayo.

Abanyamuryango b'amakoperative 40 yo mu mirenge 3 ya Kayonza bitabiriye

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Bwana NYEMAZI Jean Bosco yashimiye RCA kubw’iki cyumweru cyahariwe amakoperative nk’imwe mu nzira yo gukomeza kubaka koperative zifitiye inyungu abanyamuryango, ndetse yizeza abanyamuryango gukomeza kubaba hafi mu mikorere yabo iganisha ku iterambere.

Ati “Ntabwo tuzemera ko koperative isubira inyuma cg ngo isenyuke kuko hari abayobozi bayo cyangwa itsinda runaka ribifitemo inyungu zihariye. Dufatanye tugaragaze ibibazo ku gihe dufatanye gushaka ibisubizo ku gihe maze twubake Koperative ziteza imbere abanyamuryango.”

Abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa kandi bahawe ibiganiro byibanze ku Itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda, No 057/2024 ryo ku wa 20/06/2024 risimbura Itegeko N0 024/2021 ryo ku wa 27/04/202, cyane cyane harebwa ku mpinduka zagaragayemo. Baganirijwe kandi ku mikorere y’amakoperative muri rusange ndetse bahabwa n’umwanya wo gushyikiriza abagize itsinda rya RCA n’iry’Akarere ibibazo bafite maze bibasha guhabwa umurongo.

Uretse muri aka Karere kandi, ibi bikorwa bwakozwe no mu tundi turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba bikazakomeza kugeza ku itariki ya 27 Werurwe, 2025. 

 

Abitabiriye ibikorwa by'icyumweru cyahariwe amakoperative i Nyagatare