INAMA Y'INTEKO RUSANGE YA WERURWE
Burabibutsa kandi ko Inteko rusange ya koperative arirwo rwego rukuru rwa koperative nk'uko bigenwa n'ingingo ya 25 igira iti: "Inteko rusange ni rwo rwego rukuru rwa koperative igizwe n'abanyamuryango bose, ifite ububasha busesuye bwo gusuzuma ibibazo no gufata ibyemezo bireba koperative".
Ni muri urwo rwego, abayobozi b’amakoperative yose basabwa gutumiza inama y'inteko rusange, abanyamuryango bose bagashishikarizwa kuyitabira kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bigamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange. Icyo gihe kandi azaba ari umwanya mwiza wo gusuzuma neza imikorere n’imicungire ya koperative, ndetse no kwishimira ibyiza koperative izaba yagejeje ku banyamuryango bayo cyane cyane harimo no kugabana inyungu.