Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative i Nyagatare 2025
Ku wa 27 Ugushyingo 2025, ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare hizihijwe Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, ufite insanganyamatsiko igira iti "Koperative; umuyoboro udaheza, uganisha ku bisubizo birambye byubaka isi nziza” Ibi birori byabimburiwe no gusura ibikorwa by’amakoperative, hasobanurwa ibyo akora n’uruhare rwayo mu iterambere ry’abanyamuryango n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Ntara y’Iburasirazuba bwana Ntaganda Abdul Wahab,yasabye aboyobozi b'amakoperative gukorera mu mucyo hakurikijwe amategeko,gukorera ku mihigo no kongera ishoramari. Yabashishikarije kandi gukora ingendoshuri n'amahugurwa kugira ngo barusheho guterimbere. Ndetse yabijeje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), cyizakomeza gukorana na akarere n’izindi nzego zose bireba mu gufasha amakoperative kongera ubushobozi no kurushaho gukora neza hagamijwe kongera iterambere ry' Akarere n'Igihugu muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe na Vice Mayor bareba ibikorwa by'amakoperative
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yibukije amakoperative ko inshingano ya mbere afite ari uguteza imbere abanyamuryango ndetse n’igihugu muri rusange kandi bagakorera ku mihigo. Ati: " Ntabwo ubuyobozi bw'igihugu bwaba bukorera ku mihigo ngo amakoperative abure gukorera ku ntego, koperative idafite icyo igeza ku banyamuryango bayo, ntacyo ishobora kugeza ku gihugu, iyo wubatse koperative igakomera uba wubatse Igihugu cyawe ndetse n'abaturage muri rusange. Ni byiza ko Koperative iba ishingiro ry'iterambere ry'abanyamuryango bayo no gukora ishoramari ribateza imbere."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu; Matsiko Gonzague
Amakoperative 4 yahize ayandi hagendewe ku miyoberere, imicungire y’umutungo na serivisi yabishimiwe. Izi koperative zatoranyijwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, serivisi no mu cyiciro cy’imari. Koperative zashimiwe zirimo Muvumba P8 Rice Growers ihinga umuceri, Zirahumuje Musheri koperative y’aborozi b’inka, Koperative ya KABOKU ihinga ibihingwa bitandukanye na Irembo SACCO Nyagatare itanga serivisi z’imari.
Abanyamuryango b'amakoperative bitabiriye ibi birori
Mu Karere ka Nyagatare amakoperative agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage, ibi bituma hari koperative ziba indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu ndetse n’Intara y’Iburasirazuba nkuko byagaragaye mu birori by’uyu mwaka byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, byabereye mu Karere ka Rusizi ku rwego rw’Igihugu ubwo Koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Rukomo yahawe igihembo cy'ishimwe nka koperative y'indashyikirwa ku rwego rw’Intara y'Iburasirazuba. Iyi koperative yashimiwe guteza imbere imibereho myiza y'abanyamuryango bayo muri uyu mwaka wa 2025.
Mu Karere ka Nyagatare hari amakoperative 235 afite abanyamuryango 98,634 barimo abagabo 64,437, abagore 34,197 bari mu byiciro by' ubuhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera umusaruro agaciro, ubukorikori, SACCO ndetse n’andi ari mu bindi bitandukanye.