Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative mu karere ka Kamonyi 2025

Ku wa 28 Ugushyingo 2025, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge i Gihinga hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative hazirikanwa akamaro k'amakoperative mu iterambere ry'abaturage n’Igihugu muri rusange, Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Koperative; umuyoboro udaheza, uganisha ku bisubizo birambye byubaka isi nziza”. 

Muri ibi birori, mu butumwa yatanze Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Bwana Kamanzi Francis, yibanze ku kamaro k'amakoperative mu kongera imibereho myiza y'abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange, ndetse ashimangira ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) kizakomeza guharanira ko koperative zishinga imizi kandi zikagira imikorere ihamye ishyira imbere inyungu z'umunyamuryango.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Bwana Kamanzi Francis

Visi Meya Ushinzwe Ubukungu mu Akarere ka Kamonyi Madamu Niyongira Uzziel, muri ibi birori yibukije ko amakoperative ari ibisubizo mu guhangana n’ibibazo byugarije abaturage. Uyu muyobozi kandi yasabye abanyamuryango b’amakoperative kugira ubufatanye n'ubwisungane muri byose kuko ari isoko y'iterambere rirambye kuri bose.

              Abanyamuryango b'amakoperative bitabiriye ibi birori

Muri ibi birori kandi, muri buri murenge amakoperative yahize ayandi mu kugira imikorere myiza, imicungire myiza y'umutungo no guharanira iterambere ry'abanyamuryango yashyikirijwe ibyemezo by'ishimwe.

Umuyobozi Mukuru wa RCA Kamanzi Francis, aha ikemezo cy'ishimwe umuyobozi wa koperative

Mu Karere ka Kamonyi habarizwa amakoperative 160 ari mu byiciro bitandukanye, mu buhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera agaciro umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ubukorikori, SACCO ndetse n’andi akora ibindi bitandukanye.