Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative mu Karere ka Kayonza 2025
Ku wa 28 Ugushyingo 2025, ku rwego rw’Akarere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ufite insanganyamatsiko igira iti "Koperative; umuyoboro udaheza, uganisha ku bisubizo birambye byubaka isi nziza”.
Mu butumwa bwatanzwe abagize amakoperative bibukijwe ko inshingano ya mbere bafite ari uguteza imbere abanyamuryango ndetse n’Igihugu muri rusange, kandi ko Koperative ikwiye kuba ishingiro ry'iterambere ry'abanyamuryango bayo no gukora ishoramari ribateza imbere.
Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Ntara y’Iburasirazuba bwana Ntaganda Abdul Wahab, yashimiye amakoperative ibikorwa byayo ariko aboneraho kubasaba ko bakwiriye kunoza imikorere, kugira imiyoborere myiza, kongera ishoramari, Kongera umusaruro wibyo bakora, kuzigamira abanyamuryango, no gushyiraho ikigega kingoboka. Kandi yashishikarije amakoperative kugira abakozi babifitiye ububasha, Kubahiriza itegeko rigenga amakoperative bagakorera muri demokarasi, ndetse no kugira icunga mutungo rinoze.
Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Ntara y’Iburasirazuba bwana Ntaganda Abdul Wahab
Umuyobozi w'ishami ryubucuruzi n'umurimo mu karere ka Kayonza Hakizuwera Jean Bosco, yasabye amakoperative kugira imiyoborere myiza n'imicungire y'umutungo inoze kugira ngo bongere inyungu barusheho guterimbere.
Umuyobozi w'ishami ryubucuruzi n'umurimo mu karere ka Kayonza Hakizuwera Jean Bosco
Uwatanze ubuhamye, yavuze uburyo koperative yamufashije kwitezimbere imugeza kuri byinshi harimo kugura ikibanza, kwiyubakira inzu yo kubamo ni iy'ubucuruzi ndetse akanigurira moto.
Abanyamuryango b'amakoperative bitabiriye ibi birori
Mu Karere ka Kayonza habarizwa amakoperative 168 yibumbiyemo abanyamuryango 10, 969 bari mu byiciro bitandukanye, mu buhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera agaciro umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ubukorikori, SACCO ndetse n’andi akora ibindi bitandukanye.