Ministre Ngabitsinze yifatanije n’abakozi ba RCA mu mwiherero ugamije kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire
Uyu mwiherero kandi ku munsi wawo wa kabiri witabiriwe n’abagize inama y’ubuyobozi ya RCA ndetse na Minisitiri w’Ubucurizi n’Inganda babaha impanuro banabizeza ubufatanye burushijeho kugira ngo intego z’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative zigerweho koko nk’uko bikwiye.
RCA nk’ikigo gifite inshingano ku mubare munini w’abanyarwanda, muri uyu mwiherero abakozi bayo bose bibukiranijwe kuzirikana imyitwarire n’indangagaciro z’umurimo kuko bizabafasha gutunganya neza ibyo bashinzwe.
Mu kiganiro yabahaye, Ministre Ngabitsinze yabijeje ubufatanye ndetse abibutsa ko bakorera umubare munini cyane w’abanyarwanda bityo ko bakwiriye kwitonda mu kazi ndetse no kuzirikana ko bafiteye benshi akamaro
“Mufite imbaraga nyinshi cyane nk’abantu mukorera mu baturage buri munsi. Nimuzikoresha neza umusaruro uzaba mwiza, ariko nimuzikoresha nabi umusaruro na wo uzaba mubi. Akazi mukora gafite byinshi gahindura mu buzima bw’abanyarwanda n’iterambere ryabo; muhitemo gukora neza bizakemura byinshi”
Mu bindi, abakozi ba RCA baganiriye ku Itegeko rigenga amakoperative, Ikoranabuhanga rya CMIS, Imyitwarire mbonezamurimo, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igenamigambi ry’imyaka 5 ndetse n’uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire.



