Mutobo: Abavuye mu mashyama bishimiye amahirwe yo kwiteza imbere bakorera hamwe muri koperative

Ku butumire bwa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero (RDRC) muri centre yayo ya Mutobo, RCA yatanze ikiganiro ku bantu 44 bavuye mu mashyamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Ni ikiganiro cyibanze ku nyungu zo gukorera muri koperative cyane cyane nk’abantu bagiye gutangira ubuzima bushya, dore ko n’amakoperative yabo abarirwa mu byiciro byihariye byitabwaho. Basobanuriwe kandi uko koperative zikora haba mu icungamutungo no mu miyoborere ndetse banabwirwa mu nshamake ibyerekeye itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.

Iki kiganiro kandi cyagarutse ku busobanuro ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, inshingano zayo ndetse n’icyo ifasha amakoperative n’abanyamuryango yabo cyane cyane ku banyamuryango b’amakoperative y’umwihariko, nk’ayaba bavuye ku rugerero, abafite ubumuga, urubyiruko n’andi nk’ayo.

Nyuma y’iki kiganiro, bagaragaje ko banejejwe cyane n’ibyo bahigiye ndetse ko bongeye kugira icyizere ko ubuzima bushya bagiye gutangira butazabakomerera nk’uko babitekerezaga

“Iki kiganiro kirantinyuye bikomeye. Menye ko igihe nzaba ninjiye mu buzima busanzwe mfite amahirwe yo kwifatanya n’abandi nkabasha gutangira ubuzima mfite icyizere cyo kubaho neza.

Mu mashyamba aho twabaga, iyo umuntu yatekerezaga gutaha ubwoba bwabaga ari bwinshi kuko umuntu yatekerezaga gutangira ubuzima bushya ukumva nta cyizere cyo kuzagira icyo wigezaho ufite. Ubu rero icyizere kiriyongereye kuko ubu umuntu yazamuka afatanije n’abandi”

Koperative z’abavuye ku rugerero ni koperative zifite umwihariko, zifashwa by’umwihariko haba mu guhabwa serivise ndetse no kongererwa ubushobozi.

Bwana Mitali Jean de Dieu, uhagarariye RCA mu Ntara y'Amajyaruguru ni we watanze iki kiganiro