NYAGATARE-AMAKOPERATIVE YASABWE KONGERA IMBARAGA MU GUTEZA IMBERE AKARERE
Ibi birori byabanjirijwe n’imurikabikorwa ryatangiriye ahubatswe sitasiyo ya esanse ya koperative CODERVAM (CODERVAM PETEOLIUM STATION) iherereye mu murenge wa Nyagatare ku muhanda Nyagatare-Rukomo, ifte agaciro ka miliyoni 370; nyuma rikomereza mu ihema ryari ahabereye ibirori ahamurikiwe ibikorwa bya koperative zitandukanye zikorera muri aka Karere ka Nyagatare.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana MATSIKO Gonzague yashimiye cyane amakoperative akomeje kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’Akarere anahamya ko yagize uruhare mu kwesa imihigo y'Akarere.
“Koperative zifite uruhare runini mu iterambere ry’Akarere kacu, no kuba twarabaye aba mbere mu kwesa imihigo harimo uruhare rukomeye rw’amakoperative. Umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho ndetse n’ubukungu binyuze mu bikorwaremezo byubakwa na koperative, imisoro iva mu bucuruzi bukorwa nazo, kwiteganyiriza muri Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byinshi bigenda bizamura ubukungu.”

MATSIKO Gonzague, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Yaboneyeho kandi gusaba amakoperaftive akigaragaramo ibibazo kwikubita agashyi akigira ku yamaze kwiyubaka agakora neza akurikije amategeko.
“Koperative zikorere mu mucyo, abayobozi birinde gukoresha nabi umutungo wa koperative, bayobore kandi bacunge umutungo nk’uko amategeko abiteganya kandi n’abanyamuryango nabo birinde kunaniza abayobozi batoye, nabo bakurikize icyo amategeko abategeka.”
NTAGANDA Abdul Wahab, Umuyobozi w’Ishami rya RCA mu Ntara y’Iburasirazuba, nawe yashimiye cyane amakoperative ya Nyagatare intabwe amaze gutera ndetse aboneraho kuyibutsa ko RCA ihari kugira ngo ibafashe aho bayikeneye.
“Nubwo hari koperative bigaragara ko zimaze gutera intabwe ishimishije, hari izikigaragaramo ibibazo. Mureke koperative zikore zikurikije amategeko, abagiriwe icyizere bagatorerwa kuyobora koperative bubahe icyo cyizere bagiriwe maze bakurije amategeko ndetse na gahunda zose za leta, bafashe koperative kuzamuka no kuzamura abanyamuryango bayo. RCA ku bufatanye n’izindi nzego, irahari ngo ibafashe nk’uko inshingano zayo ziri, yaba mu bujyanama, ubugenzuzi n’ibindi byinshi.”

Abdul Wahab NTAGANDA, Umuyobozi w'ishami rya RCA mu Ntara y'Iburasirazuba
Muri ibi birori kandi hahembwe koperative zabaye indashyikirwa aho Koperative Nyagatare Diary Marketing Cooperative yabaye iya mbere mu zikora ubworozi; Ihuriro rya NDFU riba irya mbere mu mahuriro yose ari muri aka Karere, SACCO CESEKA ya Katabagemu ihiga izindi naho koperative CODERVAM iba iya mbere mu zikora ubuhinzi ndetse iza no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Akarere kose.

CODERVAM yabaye indashyikirwa ku rwego rw'Akarere, ifite abanyamuryango 1350. Yabonye ubuzimagatozi muri 2012 ifite intego yo gukora ubuhinzi bw’umuceri, ubu hakaba hariyongereyeho n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petrol. Ikorera mu mu mirenge ya Rukomo, Nyagatare, Mukama na Mimuri




