RCA YATANGAJE GAHUNDA YAYO Y’IGENAMIGAMBI Y’IMYAKA 5 IZATWARA HAFI MILIYARI 17

Ku itariki ya 28 Kanama 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje gahunda y’igenamigambi ry’imyaka itanu (2020/2021-2024/2025) igamije kuvugurura imikorere y’amakoperative no kuyahindura ibigo binini mu gihugu. Ni gahunda irimo ibikorwa byinshi bitandukanye, ikazatwara akabakaba miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakoperative nk’i igice gifite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse acunzwe neza kurushaho, yagira uruhare rufatika muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda ziganisha ku byerekezo bya 2024 na 2050.

Ubukangurambaga bwo kubumbira abantu mu makoperative bwashyizwemo imbaraga mu ntangiriro za 2000, muri 2007 hashyirwaho itegeko rigenga amakoperative, naho ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, kiza gutangiza gahunda yo gushishikariza abantu kwitabira gukorera mu makoperative, igikorwa cyamaze imyaka itanu, kuva 2013 kugera 2017.

Umusaruro wavuye muri ibyo bikorwa urashimishije, kuko kugeza ubu abagera kuri miliyoni 5 242 632 muri miliyoni 12.5 z’abanyarwanda bakorera mu makoperative. Umubare w’amakoperative waragutse cyane kuko ubu zirenga 10 000, zigakoreramo abagera kuri 70% by’abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo gukora.

N’ubwo hatewe intambwe ndende mu kuzamura urwego rw’amakoperative, ibibazo biyadindiza nabyo ni uruhuri. Bimwe muri ibyo, harimo ibishingiye ku miyoborere, ibishingiye ku bumenyi buke ndetse n’ibibazo by’ihuzabikorwa n’imicungire y’umutungo. Harimo kandi ibibazo birimo kubona amasoko, kubona igishoro ndetse n’ibindi bitandukanye.

Mu rwego rwo kubikemura mu buryo burambye ndetse no gushoboza amakoperative gutanga umusaruro yakabaye atanga mu iterambere ry’igihugu, RCA yashyizeho gahunda ndende, igamije kuvugurura amakoperative no kuyateza imbere. Ni gahunda y’imyaka itanu (2020 – 2025) ikazarangira amakoperative amaze kwiteza imbere ku buryo atanga umusaruro ku banyamuryango bayo ndetse n’igihugu muri rusange.

Iri vugurura rizavana amakoperative mu bigo bito biciriritse, afashwe kuzamuka agere ku rwego rw’ibigo by’imari binini bishobora gutanga akazi ku bantu benshi kandi bikazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

RCA na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo, bagaragarije abitabiriye umuhango wo kumurika iyi gahunda byinshi mu biyikubiyemo

Kugira ngo bigerweho, RCA n’abafatanyabikorwa bayo, bakoze gahunda y’igenamigambi y’imyaka itanu, izahindura imikorere y’amakoperative mu buryo bugaragara. Ni gahunda