UBUHAMYA BW’RUGENDO RWO KWIYUBAKA NO KUBAKA IGIHUGU KU BANYAMURYANGO BA COVAMAB

Nk'uko Leta y'u Rwanda ihora ishishikariza abantu kwibumbira hamwe muri koperative, umuco ukomeje kugenda ushinga imizi n'ubwo hari abo usanga bataraba abanyamuryango ba koperative iyo ariyo yose. Gusa uwamaze kwishyira hamwe n'abandi muri koperative afite byinshi yemeza ko yagezeho asumbya utarajya muri Koperative.

Ubu ni ubuhamya bw’abanyamuryango ba koperative COVAMABA (Cooperative de Valorisation du Marais de Bahimba), ikorera mu karere ka Rulindo mu mirenge igera kuri itanu ariyo Mbogo, Bushoki, Tumba, Rusiga na Base mu gishanga cyatunganijwe cya Bahimba. Ikora ubuhinzi bw'ibirayi, ibigori, ibishyimbo n'imboga ndetse n’ubucuruzi bw'imbuto n'inyongeramusaruro. Ifite abanyamuryango 2492, barimo abagore 1055 n’abagabo 1437.

Ni koperative ifite uko yavutse, ifite ibyiza yagezeho, ifite ingorane yagiye ihura nazo muri uko kwiyubaka ariko ifite n'icyerekezo iganamo, ari nabyo bituma abanyamuryango bakomeza kugira icyerekezo cy'iterambere ryabo.

 

AMATEKA YA KOPERATIVE

COVAMABA yatangiye mu mwaka wa 2014, itangirana abanyamuryango 320 buri wese afite umugabane w’amafaranga 10,000 y’u Rwanda. Icyo gihe, Leta yari imaze gutunganya igishanga cya Bahimba kandi kigomba gubyazwa umusaruro ariko abari bagifitemo imirima bahitamo kwishyira hamwe muri koperative kugira ngo begeranye imbaraga bityo babashe kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Nubwo COVAMABA yatangiye abanyamuryango bayo badahagaze neza mu by’ubukungu uretse umugabane shingiro wa buri munyamuryango ndetse n’imirima bahingagamo gusa, ubu bahamya ko bamaze kwiyubaka ku rwego rushimishije.

HAKIZIMANA Thacien Visi Perezida wa Koperative COVAMABA

Ati“Iyi koperative itangira navuga ko bisa n’aho ntacyo yari ifite nk’umutungo ufatika, ariko ubu twese abanyamuryango ndetse n’abandi bazi ibyo dukora baba abatangabuhamya beza b’iterambere tumaze kugeraho. Ubu koperaive ifite inzu yayo bwite ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 23. Ifite amakusanyirizo y’umusaruro kandi inacuruza imbuto n’inyongeramusaruro. Ubu umunyamuryango w’iyi koperative wese yahamya ko ahagaze neza mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.”

UBUHAMYA BWA BAMWE MU BANYAMURYANGO

Uretse kuba COVAMABA yaramaze kwiyubaka nka koperative ubwayo, yanafashije abanyamuryango bayo kwiyubaka no kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.

 

NYIRANTIBITONDERWA Jeanne

“Kuba muri koperative byangize umuhinzi w’umwuga byuzuye. Mu gihe abandi batari muri koperative mu gihe cy’ihinga bagorwa no kubona imbuto n’inyongeramusaruro, twe nk’abanyamuryango tubibonera igihe bigatuma umusaruro wacu uba mwinshi kandi mwiza. Ikindi kandi ubu iyo nejeje simpangayikishwa no gushakisha isoko ry’umusaruro wanjye kuko koperative idushakira amasoko agemurwaho umusaruro wacu.

Nkigera muri koperative nahise njijuka. Mbere naritinyaga cyane nkumva ko ntacyo nshoboye ugasanga ndi wa mugore usaba umugabo byose nkeneye. Ariko ngeze muri koperative uretse kuba naragize uruhare mu iterambere ry’urugo rwanjye, nanabashije kwitinyuka, njya no mu nzego z’ubuyobozi zaba iza koperative ndetse n’inzego z’ibanze. Ubu ndi umugore witeje imbere, ndorora, ndahinga kandi ngahinga ahantu hagari, ubu mu rugo nabashije gufatanya n’umugabo mu kurukorera ndetse no kungurana ibitekerezo byadufasha kwiteza imbere.

Ntaraza muri koperative, mu rugo twari dufite inka imwe gusa kandi mpinga kuri are 4 (meterokare 400) ariko ubu maze kugeza kuri are 13 (Meterokare 1300). Mbere mu rugo nari mfite inka 1 gusa ariko ubu maze kugira inka 3 n’ingurube 8; byose mbikesha kuba umunyamuryango wa koperative.

 

HAFASHIMANA Laurent

Impamvu naje muri koperative nuko nabonaga ko umusaruro wanjye wari hasi ngereranije n’uw’abari muri koperative cyane cyane bitewe n’uko nahinganga mu buryo budasobanutse ariko ngeze muri koperative nabonye impinduka cyane kuko duhuza ubutaka, tukabona imbuto z’indobanure, tukabona ifumbire nziza kandi byise tukabibona ku gihe. Ikindi kandi ibyo kuvangavananga byavuyeho ubu menya igihe cyo guhinga imboga, icyo guhinga ibigori cyangwa se n’ibirayi; ibyo bikamfasha kongera umusaruro. Ubu singihangayikishwa n’aho nzakura umuguzi w’umusaruro wanjye kuko koperative ifite isoko riduhagije kandi amafaranga tukayabonera igihe.

Uretse kuba akazi kanjye k’ubuhinzi karanyoroheye kandi nkaba nkora kinyamwuga mbikesha koperative, koperative yanampinduriye ubuzima. Maze kugeramo, nahise ngira iterambere rirambye, ubu ndi muri EJO HEZA, nishyura Mitiweli ku gihe, abana banjye bariga neza. Ubu ku mwero, namaze kugaburira abanjye neza sinshobora kubura ibihumbi 250 ntahana mu rugo kandi no mu rugo mfite ibyo kurya nkaba nasaguriye n’isoko, byose mbikesha koperative. Ikindi navuga ko koperative yamfashije, uretse kwiteza imbere mu mutungo, ni imibanire myiza n’uwo twashakanye; binyuze mu mahugurwa duhabwa mu matsinda y’abanyamuryango, ubu njye n’uwo twashakanye tumeranye neza cyane, turajya inama ku byemezo byose byo mu rugo, mbese tugahuza mu bitekerezo no mu mutungo wacu.

HATEGEKIMA Filipo

Nanjye nari mfite ubutaka mu gishanga ariko ntaritabiriye kujya muri koperative, nkabona uko abanyamuryango bahinga n’uko babona ibikenwe byose nkumva ko nasigaye inyuma. Twe twajyaga gushaka imbuto n’inyongeramusaruro, ugasanga turabona ibitameze neza kandi no kuri koperative bakabanza guha abanyamuryango. Ibi rero byanteye ishyaka ryo gushaka umugabane nsaba kwinjira muri koperative ndabyemererwa ntangira nanjye kubona kuri byabyiza byo kuba muri koperative. Koperative idushakira imbuto nziza, ikayiduka ku gihe kandi ikayidusangisha hano, iduha inyongeramusaruro nziza kandi nayo ikayidusangisha mu murima tutiriwe tuzenguruka hose dushakisha. Koperative idutangira ubwishingizi, kuburyo n’iyo habayeho ibiza, bagushumbusha mbese ibihombo twatandukanye nabyo.

Ubu rero maze kugura ikibanza nakuye mu musaruro w’ibirayi muri sizeni imwe, ubu dusaruye ibigori nabyo nakuyemo umusaruro ufatika ku buryo ngiye gushaka ibikoresho by’ibanze by’ubwubatsi noneho ku mwero w’ibirayi utaha nzatangire nubake. Byose mbikesha kuza muri koperative kuko mbere umusaruro wanjye wamfiraga ubusa, ariko kuko koperative itubonera isoko ryiza, ikaduha amafaranga yavuye mu musaruro wacu ku gihe bituma no gukora imishinga yo kwiyubaka no kwiteza imbere byoroha.

 

MUJAWAMALIYA Gisele

Nahingaga n’ubundi mu gishanga cya Bahimba, kitaratunganywa duhingamo uko twiboneye. Noneho leta iradufasha iragitunganya maze idushishikariza kwibumbira hamwe muri koperative kugira ngo tubashe kukibyaza umusaruro mu buryo bwa kinyamwuga kandi burambye. Ubwo twatangiye guhinga neza, bitari mu kajagari maze umusaruro uriyongera cyane kandi twiga no guhunika kugira ngo koperative itagira umunyamuryango ushonjye; kuko ubundi tgwamariraga umusaruro wose ku isoko, ariko tugeze muri koperative niga ubwenge bwo guhunika nteganiriza urugo rwanjye.

Koperative yampaye gutinyuka, mbere ntarayigeramo nabaga nibereye iyo nta bantu mpura nabo nkumva ntabasha gutanga igitekerezo cyangwa kugira ikindi mvugira mu ruhame bidashoboka. Ariko ubu naratinyutse rwose ku buryo no mu nzego z’ibanze babibona ko dusobanutse, ubu ninjye mwanditsi wa Mutwarasibo wacu ndetse mpagarariye n’igikoni cy’umudugudu. Ibo rero mbishobozwa n’uko koperative yampaye gutinyuka. 

Uretse kwiteza imbere no kwiyubaka ubwabo, Koperative zifasha na benshi mu banyamuryango b’amakoperative guhinduka umusemburo w’’iterambere ry’’aho batuye. Ubu ni ubuhamya bwa MUJAWAMALIYA Gisele wacaniye umuriro w’amashanyarazi agace atuyemo.

“Nkurikije iterambere nabonaga aho nagendaga hose nabonye agace ntuyemo kari mu icuraburindi n’ubwigunge, numva ko nk’umuntu usobanutse kandi ukorera muri koperative hari icyo nabikoraho. Nagerageje kubibwira abaturanyi kugira ngo duhuze imbaraga dufatire umuriro ku ruganda rwa kawa ruri hafi ariko nkabona ntawe ubasha kubyumva. Nibwo nafashe umwanzuro wo kubyikorera ubwanjye mu bushobozi nkura mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nkora ndetse na koperative ibimfashijemo.

Metero 350, amapoto y’ibyuma  n’ibindi bikoresho byose n’imirimo byantwaye ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750,000) by’amafaranga y’u Rwanda. Gusa sinabyishoboje njyenyine, hari aho nageze intege zirashira, nigira inama yo kwegera koperative, nyisaba ko yanguriza ayo naburaga maze nayo ibonye ibyiza by’umushinga wanjye irayampa, umuriro ndawuzana hanyuma kuko nari mfite inka ihaka, imaze kubyara ngurisha inyana yayo nishyura koperative.

Nishimira cyane iki gikorwa nakoze; iyo mbona agace ntuyemo kageze ku iterambere nk’iryo ari njye wabigizemo uruhare, ndetse ngashimira cyane na koperative kuko ariyo yamfashije kubigeraho.”

 

BIMWE MU BIBAZO BYAYIRANZE N’UKO BYAKEMUTSE

Mu mwaka wa 2019, COVAMABA yahuye n’ibibazo bikomeye bishingiye ku muyoborere itanoze yayo yanatumaga habaho gucunaga nabi umutungo wayo.

“Mu mwaka wa 2019, habaye ikibazo cy’imiyoborere mibi aho abari bagize komite nyobozi icyo gihe, batangiye kwivanga mu nshingano z’abakozi, bakajya bakoresha amafaranga adafitiwe ubusobanuro mu nyungu zabo bwite. Icyo gihe rero, komite ngenzuzi yakoze ubugenzuzi nk’uko inshingano zayo ziri, ndetse icyo kibazo igishyikiriza inteko rusange maze nayo ifata umwanzuro wo kubimenyesha RCA, inayisaba ubugenzuzi bwimbitse ndetse n’ubujyanama kucyakorwa.

RCA yaraje, ikora ubugenzuzi bwimbitse igendeye ku byagaragajwe na Ngenzuzi n’ibindi byose byashoboraga kugaragaza ibitaragenze neza. Raporo y’ubugenzuzi bwa RCA rero yagaragaje ko hari abayobozi bakoresheje nabi umutungo, bagakoresha amafaranga adafite ubusobanuro, abanda bakayiha nta burenganzira babiwerewe basa n’abikoreramo ndetse n’ibindi byinshi byanatumye hitabazwa inzego z’ubutabera kugira ngo abanyereje umutungo w’abanyamuryango bakurikiranwe.” HAKIZIMANA Thacien

Ubuhinzi muri COVAMABA, bukorwa neza ku bwo kwibumbira hamwe

Nyuma y’uko koperative igize ibyo bibazo, ntiyaheranwe nabyo ahubwo yahisemo gukomeza kwiyubaka maze mu mwaka wa 2022 itora inzego nshya z’ubuyobozi maze nazo zishyiraho gahunda nshya y’imiyoborere iha cyane agaciro umunyamuryango n’inyungu ze.

HAKIZIMANA Thacien ati “Ibibazo byabaye byari byaraturutse ku kuba imiyoborere yari iriho yari yarateje kutumvikana hagati y’abayobozi ndetse n’abanyamuryango ba koperative. Ubu rero twe twashyizeho uburyo bushya bw’imiyoborere aho umunyamuryango ahabwa ijambo uturutse kuri zone akoreramo. Ikindi ni ikijyanye no gukusanya umusaruro; kuko twe dufite isoko ryiza tugemuraho umusaruro wacu ukagurwa vuba kandi ku giciro cyiza. Mbere rero wasangaga koperative yakira umusaruro w’abandi bahinzi batari muri koperative ukajyanwa ku isoko uwa bamwe mu banyamuryango ukirengagizwa, ariko ubu umusaruro w’abanyamuryango niwo uhabwa agaciro mbere, abandi bakaza nyuma. Ibi bigatuma umunyamuryango ahinga yizeye neza ko umusaruro we uzagurwa ku gihe no ku giciro cyiza.

Ubu COVAMABA yamaze kwikura mu bibazo, ikomeje ubuhinzi n’iterambere

Nguwo umusaruro wo kwishyira hamwe muri koperative. Abanyamuryango ba COVAMABA basobanuye byinshi ku byabateye kwishyira hamwe muri koperative. Icya mbere ni uko bari batunganirijwe icyanya cya Bahemba ngo gihingwe ku buryo busobanutse. Icya kabiri bari bamaze gucengerwa n''iko gukorera hamwe muri koperative bituma abanyamuryango batera imbere kurusha ukora ku giti cye. Ikindi ni uko bari barambiwe guhinga mu kajagari.