UBUHAMYA BW’UKO KOPERATIVE UMUTIMA YAZAMUYE ABAGORE MU BIRYOGO

Muri iyi gahunda yo kwibumbira hamwe, havutsemo amakoperative menshi akora ibintu bitandukanye, harimo na Koperative UMUTIMA, igizwe n'abagore n'abakobwa bakora ubudozi n'ubukorikori, ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo mu Mujyi wa Kigali.

Ubuhamya bw’uko iyi koperative ikora n'ibyo imaze kugeza ku banyamuryango bayo kuva ishinzwe mu mwaka wa 2014.

MUSABYINGABIRE Epiphanie, Umuyobozi wa KOPERATIVE UMUTIMA

“Ubundi twatangiye ari ikigo cyigisha abagore n’abakobwa uyu murimo wo kudoda biciye mu kigo Nyamirambo Women Center, ariko abarangije kwiga bakajya kwishakiriza ubuzima ahandi. Nyuma rero, mu mwaka wa 2013, umwe mu bakorerabushake twakoranaga azana igitekerezo ko aho kugira ngo twigishe abantu hanyuma nibasoza babe Babura n’iyo mirimo, ahubwo twababumbira hamwe, bagasoza kwiga, bagahita batangira n’akazi. Uko niko Koperative yatangiye, abanyeshuri barangije kwiga bagahita batangira no gukora bagacuruza.

Byatangiye dukora ubudozi bw’ibanze, ubu bworoheje nk’abakirangiza kwiga hanyuma tugenda twiyubaka kugeza ubwo ubu dukorana n’abandi bagore bari mu matsinda hirya no hino mu gihugu, badoda ibintu byoroheje, tukabibarangurira, ubundi tugashyiraho akacu, tukabitunganya tubyongerera ubwiza kugira ngo bigaragaze ubwiza kurusha uko babituzaniye hanyuma tukabishyira mu iduka ryacu bikagurwa.”

Mu bicuruzwa byabo hari n’ibyo bagurira abandi bagore bari mu matsinda mu gihugu hose

UMUGABANE

Koperative yacu itangira nta bushobozi bwinshi yari ifite, kuko benshi mu batangiranye nayo babaga ari ba bakobwa bacikirije amashuri, abadamu bari mu rugo badafite icyo bakora, hanyuma dutangirana umugabane muto w’ibihumbi mirongo itatu (30,000) ariko ubu umugabane warazamutse ubu umunyamuryango wese uri muri koperative afite umugabane wa miliyoni eshanu (5,000,000) ari nawo mugabane wasabwa uwifuza kuba umunyamuryango mushya wa Koperative Umutima cyangwa se agahabwa uwifuza kuyivamo. Urumva rero ko twiyubatse cyane mu myaka 10 tumaze dukora.

GUTANGA AKAZI

Koperative ikora neza, iba igomba guhindura imibereho y’abanyamuryango bayo, ariko igatanga n'akazi kugira ngo koperative ikomeze kuba umusemburo w'impinduka  n'iterambere ku baturanye n'aho ikorera. Koperative umutima iri hame yaryumvise vuba.

Koperative Umutima itanga akazi ku bari n’abategarugori

“Dufite abakozi 2 bashinzwe ubucuruzi, tukagira n’abandi 25 b’abatayeri ndetse n’umucungamutungo. Abakozi bose, iyo ukwezi gushize abona umushahara we. N’aba badoda ntabwo dushingira kubyo yadoze ahubwo dushingira ku masezerano, tukabafasha kuzamuka no kuzamura imiryango yabo. Umukozi wese uri aha, abasha kwiyishyurira inzu, kwishyura amashuri y’abana, ntibabura mitiweli kandi akabasha no kwizigamira bimworoheye. Usanga akenshi duhahirwa n’abanyamahanga bagenda babwirana ubwiza bw’ibyo dukora. Ntabwo dushobora gutindana ibicuruzwa byacu, uko dukora ibintu byiza niko tugenda tumenyekana kuko abantu bose bagenda bavuga imyato ibyo dukora.”

UBUHAMYA BWA BAMWE MU BARI ABANYESHURI BW’UKO KOPERATIVE YABAFASHIJE KUGENDA BIYUBAKA MU MIRYANGO YABO.

INGABIRE Dative, Umunyamuryango wa Koperative Umutima.

Natangiye niga imashini, niga umwaka umwe mbona icyemezo (Certificat), hanyuma dutangira gukora ibyo twize, hanyuma bagasuzuma umurimo wakoze waba ari mwiza ukawuhemberwa, ariko tutaraba abanyamuryango ba koperative. Nyuma rero naje kujya muri koperative, nuzuza ibisabwa byose mba umunyamuryango kandi rwose ni ikintu nishimira cyane. Tumaze kujya muri koperative imityango yacu yatangiye kwiteza imbere. Ubu umwana wanjye ariga neza kandi mu ishuri ryiza, nabashije kongera inyubako z’aho nari ntuye, nzana amazi mu rugo, ngura ikibanza, nigurira imashini yo kudoda n’ibindi byinshi. Njye ndahamya ko niteje imbere kuko ibyo byose nabigezeho nikoreye, nkoresheje imbaraga nakuye muri koperative kubera ko twe buri kwezi turahembwa, ntacyo umuntu ukorera hano yavuga yaburanye koperative.”

Mu makoperative amwe amwe n''amwe,abanyamuryango baheruka bayashinga ntibongere gukurikirana imikorere yayo, muri koperative umutima ngo siko bimeze.

DUKUNDIMANA Gaudence ,Umunyamuryango wa Koperative Umutima

“Buriya iyo uziko uri gukora ukorana n’abandi kandi mukora musenyera umugozi umwe, biba bisobanuye ko Koperative igira abayireberera, ariko nawe n’umunyamuryango ungomba kumenya ko mungana kuko nya munyamuryango uruta undi muri koperative. Komite dutora, Nyobozi na Ngenzuzi ziberaho kudufasha ariko ntabwo bakora bonyine ahubwo turabafasha. Umwaka iyo urangiye, turicara hamwe nk’inteko rusange tugasuzuma uko umutungo wacu uhagaze, bityo tugakomeza kwiteza imbere. Tubonye kandi bitagenda neza, nabwo twabaza abo twatoye impamvu ntitwabemerera kutudindiza.”

Koperative Umutima ni imwe muri koperative zihagaze neza, dore ko yanegukanye igihembo cya Koperative y’indashyikirwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iki gihembo ikaba yaragishyikirijwe ku itariki 2 Nyakanga, 2022 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wabereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Muhanga, tariki 2 Nyakanga, 2022 ; Koperative Umutima yahawe igihembo cya Koperative yitwaye neza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali