Ubukemurampaka n’ubujyanama bwa RCA ku kibazo cya COPARWA-Gitarama na MAISON LA VICTOIRE LTD

Ni nyuma y’uko COPARWA yandikiye RCA iyisaba ubufasha mu gukemura iki kibazo yari imaranye igihe.

Uko ikibazo gisobanurwa na Perezida wa COPARWA, Bwana Hakizimana Eulade

“Ikibazo tukimaranye igihe kuko cyatangiye muri 2019, ahabaye kutumvikana ku ivugururwa ry’amasezerano twari dufitanye. Kuva muri 2017, bari bariyemeje kuvugurura inyubako zacu kugira ngo babashe kuzikoreramo neza, ndetse baranabikora, ariko twumvikana ko mu gihe amasezerano arangiye, muri 2019, twayavugurura noneho ku mafaranga bagomba kutwishyura y’ubukode, tugahera ku yo bakoresheje bavugurura.

Umwaka wa 2019 ugeze rero, ubwimvikane ku ivugururwa ry’amasezerano burabura. Kuva icyo gihe bakomeza gukorera mu nyubako nta masezerano.

Tubonye ko bimaze kurenga ubushobozi bwa koperative, twahisemo kugana RCA, tuyandikira tuyisaba kudufasha niko kudutumaho, ndetse na MAISON LA VICTOIRE Ltd, turicarana baratwumva nderse batugira inama y’icyo gukora.”

Bwana Hakizimana Eulade Perezida wa COPARWA-Gitarama

Nyuma yo kumva ikibazo ndetse no gutanga inama, RCA irongera kwibutsa amakoperative yose kujya yitondera isinywa ry’amasezerano ashobora kubateza ibibazo ndetse ikanasaba abahuye n’ibibazo kutabitindana ahubwo bakihutira kubishyikiriza Ikigo cy’Igihugu kikabafasha.

HAMISI Jean Damascene, umuyobozi w’ishami rya RCA mu Ntara y’Amajyepfo, yagize ati“Koperative yaratwandikiye, idusaba kubafasha gukurikirana ikibazo cyayo. Nyuma yo gutega amatwi impande zombi twabafashije kumvikana ku buryo buboneye kandi bukurikije itegeko bakurikiza bagasinya amasezerano y’ubukode.

Turagira ngo tubonereho kumenyesha amakoperative yose ko amasezerano asinywa aba ari itegeko, bityo ko baba bagomba kwitonda no gushishoza mu isinywa ryayo. Mu gihe batumva neza ibikubiye mu masezerano, turabagira inama yo kwegera ababishinzwe, nk’abakozi bashinzwe amakoperative ku rwego rw’Umurenge n’Akarere cyangwa se na RCA bakabafasha gusesengura no kunoza amasezerano ndetse no kuyasobanukirwa.”

Koperative ndetse n’abayikodeshereje inyubako nabo barashimira RCA yabafashije kumvikana.

“Twumvikanye ko tugiye kwicara tugategura amasezerano twumvikanyeho, hanyuma tukayashyiraho umukono, imbere ya noteri, RCA ikazahabwa raporo y’uko bizakorwa kugeza amasezerano ashyizweho umukono.

Mbonereho kugira inama abandi bashobora kuba bafite ikibazo nk’icyacu cyangwa ibindi bibazo, ko bagana RCA ikabafasha kuko ifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo mbere yo kujya mu nkiko zitwara amafaranga n’igihe kinini kandi Ikigo cya RCA gifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byacu. Twabandikiye tubasaba kudufasha kubikemura mu mahoro kandi rwose batugiriye inama ndetse twiteguye kuzishyira mu bikorwa.”

Abo ku mpande zombi biteguye gushyira mu bikorwa inama bahawe

Iribagiza Immaculee umwe mu bagize MAISON LA VICTORE Ltd nawe ati “Turashimira RCA ko idufashije gusasa inzobe, tukumvikana ku kibazo cyari gihari ndetse n’inama itugiriye yo kugikemura. Turanyuzwe, kandi twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo dusabwe.”