UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE AMAKOPERATIVE WA 2024
Ibi birori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka, bizabera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane; aho abanyamuryango b’amakoperative baturutse mu bice bitandukanye n’igihugu, hamwe n’abafatanyabikorwa babo, bazahurira hamwe mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.
Mu nsanganyamatsiko igira iti "KOPERATIVE YUBAKA EJO HAZAZA HEZA KURI BOSE." Abanyamuryango b’amakoperative bazahabwa umwanya wo kwerekana uko kwibumbira hamwe muri koperative bitanga icyizere cy’ahazaza heza kuri bo ubwabo ndetse no ku Gihugu cyose.
Bimwe mu bizakorwa mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, harimo imurikabikorwa (exhibition), ibihembo byagenewe amakoperative yabaye indashyikirwa mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu. Hazaba kandi kwidagadura gutandukanye nk’akarasisi, imbyino n’ibindi.
Banyamuryango b’amakoperative, bafatanyabikorwa namwe banyamuryango b’umuryango mugari w’amakoperative, bayobozi b’inzego za leta n’iz’igenga. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA cyishimiye kubatumira mwese; muri ibi birori twishimira ibyagezweho mu kwihutisha iterambere rirambye.
Nyuma y’ibi birori ku rwego rw’Igihugu, abo mu tundi turere nabo basabwa kwizihiza ibi birori ku munsi Akarere kihitiyemo bitarenze Ukwezi k’ Ugushyingo.
KOPERATIVE-EJO HEZA KURI BOSE