Umuyobozi Mukuru wa RCA yitabiriye ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative muri Kayonza

Mu ijambo rye, Umuyobozi yasabye abanyamuryango kwishimira ibyiza bamaze kugeraho anabasaba kudasubira inyuma kuko RCA nk’ikigo gifite amakoperative mu nshingano cyiteguye kubaba hafo.

Yagize ati “Ni umwanya wo kwishimira ibyiza twagezeho tubikesha kwishyira hamwe. Nk’uko biri mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi, ivuga ngo ‘Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye’, Iterambere rirambye, ni ryarindi tuzabamo igihe kirekire, tudasindagizwa, tudasabiriza ahubwo twifitemo ibisubizo.”

Dr. Patrice MUGENZI, Umuyobozi wa RCA

“Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative cyahagurukiye kurwanya inyerezwa ry’umutungo w’amakoperative. Abagenzuzi gifite mu Ntara zose z’igihugu bahari kugira ngo bakore igenzura rihoraho (inspection) ndetse batange n’umurongo w’ibigomba gukorwa; harimo amahugurwa aho akenewe cyangwa se igenzura ryimbitse(audit). Mu gihe iri genzura ryimbitse rigaragaje ibibazo rero nibwo hitabazwa inzego z’ubutabera duhereye k’Ubugenzacyaha kugira ngo abakoresheje nabi umutungo wa koperative babiryozwe.”

Asoza, yabasabye gukomeza intambwe nziza bamaze gutera anabasaba kuba umuyoboro mwiza n’inkingi ikomeza ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati “Abishyize hamwe ntakibananira, bityo nta mpamvu nimwe twagombye kugira amakimbirane muri koperative cyangwa ngo duheze abashaka kwifatanya natwe, kuko iterambere nyaryo ari iryakira buri wese kandi rikamuha agaciro.”

Ibi birori kandi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Bwana NYEMAZI John Bosco nawe washimye cyane uruhare rw’amakoperaftive mu iterambere ry’aka Karere ndetse ayasaba kongera imbaraga zayo kugira ngo abe intangarugero mu Gihugu hose.

Yagize ati "Dufatanije namwe mwese ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative turifuza ko amakoperative yo muri Kayonza aba intangarugero ku buryo na Koperative y’icyitegererezo (Model Cooperative) ku rwego rw’Igihugu yava mu Karere ka Kayonza. Iyo ni Koperative ikora neza, icunga neza umutungo wayo kandi ikaba ihagaze neza mu bijyanye n’imiyoborere; ihindura imibereho y’abanyamuryango bayo, buri wese yishyura mituweli ku gihe, azigama muri ejo heza, buri wese atuye heza, afite itungo, abana be biga kandi neza."

Bwana NYEMAZI John Bosco, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza

Muri ibi birori kandi, amakoperative yitwaye neza kurusha ayandi ku rwego rwa buri Murenge ndetse no ku rwego rw’Akarere yahawe ibihembo.