URUHARE RW'ABANYAMURYANGO BA COOPRIKI CYUNUZI MU GUKEMURA IBIBAZO BY'IMIYOBORERE MIBI BYAYIRANZE

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturarwanda kwibumbira muri koperative nka bumwe mu buryo bwagaragaje ko iyo abantu bishyize hamwe bahuje intego, byanze bikunze bayigeraho.

Tugiye kugaruka kuri koperative y'abahizi bibumbiye muri koperative COOPRIKI CYUNUZI ihinga umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihurirwaho n’uturere twa Ngoma na Kirehe. Ni koperative yigeze kugira ibibazo bishingiye ku miyoborere, ariko ubu yasubiye mu murongo, ku buryo yaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’ubw’aka Kirehe bafite abaturage bahuriye kuri iyi koperative bishimira uko ubungubu iyobowe.

COPRIKI CYUNUZI imaze imyaka myinshi ishinzwe ndetse ikaba ibumbiyemo abanyamuryango bagera ku 4000.

Koperative COOPROKI CYUNUZI yatangiye mu mwaka w’1906, itangira ari ishyirahamwe rigizwe n’abantu 50 bakoreraga mu cyahoze ari Kibungo. Nyuma uko Igihugu cyagiye cyiyubaka, Leta iza kubafasha kubakorera ibikorwa remezo ihereya ku gutunganya igishanga no kwagura ubuso aho ubu bugeze kuri hegitari 490 ndetse n’ibindi hanyuma tuza no kubana icyangobwa cya RCA dutangira gukora nka koperative, ikorera mu mirenge 7 y’Akarere ka Kirehe n’imirenge 3 y’Akarere ka Ngoma, ndetse ubu abanyamuryango nabo bagiye biyongera ubu bararenga gato 4000  bitewe n’uburyo abahinzi bagiye babona inyungu ziri mu gukorera hamwe.

BUSHAYIJA Francis, Umuyobozi wa Koperative COOPRIKI CYUNUZI

Mbere igishanga cyakoreshwaga mu kajagari, gihingwamo amasaka, ibigori, amateke, ibihaza n’ibindi byinshi ariko ubu kuva cyatunganywa neza, koperative ikagihingamo umuceri wonyine, umusaruro wabaye mwiza cyane aho batangiriye kuri toni 1000 kuri hegitari ariko ubu ntiwajya munsi ya hegitari 6000 kuri hegitari.

Murabyumva ko aba bantu bari bishyize hamwe muri koperative bafite intego yo kwiteza imbere ndetse ko imbaraga zabo zibumbiye hamwe ubu zigejeje koperative ku rugero rushimishije. Ariko mu myaka ishize humvikanye imikorere mibi y’iyi koperative. Byatewe n’iki? Aba banyamuryango KAREMERA  Joshua MBARUBUKEYE Fulgence baraduha ishusho y’iyo mikorere idahwitse yigeze kugaragara muri cooperative yabo.

KAREMERA Joshua /Umunyamuryango

“Hari igihe cyageze twe nk’abanyamuryango tubona ko koperative itari ikiri iyacu ahubwo yari iy’abayobozi gusa; aho nk’umunyamuryango yashoboraga gusaba inguzanyo akayimwa nyamara abayobozi bagahabwa amafaranga menshi igihe cyose babishakiye. Twe nk’abanyamuryango durahaguruka twandikira inzego zirimo RCA n’Uturere twombi, baramanuka baza kuri koperative, ikibazo kirakurikiranwa kugeza gikemutse burundu ubu tumeze neza.”

MBARUBUKEYE Fulgence / Umunyamuryango

Njyewe ndi muri bamwe baharaniye wenda kugirango koperative habe impinduka zo kugirango ibe ihagaze gutya. Twagize ibibazo birimo imicungira mibi y’umutungo tukagira ubuyobozi bubi. Tumaze rero kubona neza ko ifite ibibazo twitabaje inzego zibishinzwe kugeza igihe RCA yahagurutse iza kudufasha, ihera ku kubaka inzego muri koperative ndetse idufasha kunoza imikorere y’ubuyobozi. Urwo rwabaye uruhare rwacu nk’abanyamuryango, twanze kwihererana ibibazo ahubwo twitabaza ababishinzwe, ubu dutewe ishema n’umusaruro byatanze.

 Ukurikije icyo aba banyamuryango bavuga, iki koperative yari ifite ibibazo bikomeye ahanini bishingiye ku miyoborere yayo itari imeze neza. RCA se yo ko yitabajwe yabonye iki igeze muri iyi koperative? Yihutiye gukora iki?

NTAGANDA Abdoul, Umuyobozi w’ishami rya RCA mu Ntara y' Iburasirazuba

“RCA imaze kugezwaho ubusabe n’abanyamuryango icya mbere twakoze ni ubugenzuzi. Ubwo bugenzuzi bugaragaza ibibazo bishingiye ahanini ku miyoborere itari myiza no kudakurikiza itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda cyane cyane mu ifatwa ry’ibyemezo, inama zitateranaga ku gihe, bigatuma hari imyanzuro idafatirwa ku gihe n’imwe mu ifashwe igafatwa nta nama y’inteko rusange yateranye ngo iyemeze, ibyo rero bigatuma havuka imikoranire itameze neza hagati y’ubuyobozi n’abanyamuryango.

Ibindi bibazo twabonye kandi byari mu micungire y’umutungo imyuzurize y’ibitabo ndetse n’ imitegurire y’amaraporo, hanyuma tubagira inama zashyizwe muri raporo y’ubwo bugenzuzi bwaba ubwimbitse (audit) ndetse n’ubuhoraho (inspection); kuri ubu tukaba tubona intambwe bamaze kugeraho bubahiriza izo nama ari nziza cyane.

Nyuma yo gutorwa kwa komite nshya muri koperative cooproki cyunuzi,ibintu byasubiye mu murongo mwiza ,ku buryo abanyamuryango ngo ubu bagenda bagera kuri byinshi bari baravukijwe n’imiyoborere mibi.

UMUHOZA Giovanie, Umunyamuryango

Ati “Tutarinjira muri koperative, nagiye numva ngo abantu bahinga umuceri hanyuma nanjye ntangira kuwuhinga njyenyine ariko umusaruro ukaba muke nyine. Nyuma naje kuba umunyamuryango wa koperative, binyongerera ingufu zo kurushaho gukora neza. Koperative yahinduye mu buzima bwanjye, nabashije kwigisha abana banjye uko ari 6, ubu umwana muto ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye abandi bose barayarangije kandi byose mbifashijwe n’ubuhinzi bw’umuceri nkorera muri koperative. Sinkiri muri nyakatsi, ubu ndi mu nzu yubatse neza, ifite sima, ifite amabati meza ndetse n’inzugi n’amadirishya bikomeye kandi bigezweho, byose mbigesha koperative.

Iyo wihingira ku giti cyawe, nibyo ureza kandi ukagurisha umusaruro wawe ariko ntushobora guhinga utuje kuko ntuba wizeye isoko, bikaba byanatuma umusaruro wawe uwuha abamamyi. Ariko uri muri koperative, igushakira isoko, wowe ukagemura umusaruro wawe, bakawugutonorera neza hanyuma amafaranga yawe agashyirwa kuri konti yawe ku gihe kandi ari imbumbe utayabonye mu bice, bikagufasha kuyabyaza umusaruro neza."

“Kuba muri koperative ikora neza birimo inyungu nyinshi cyane. Nk’ubu iyo nkeneye inguzanyo y’ubuhinzi nyibona mbere kuko ndi muri koperative ndetse rimwe na rimwe ntibiba ngombwa ko ntanga ingwate kuko koperative imbera umwishingizi. Ubu sinshobora guhangayikishwa no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko koperative yacu iyadutangira kandi ku gihe. Isoko ry’umusaruro wajye riba rihari nkawugurisha ku gihe kandi ku giciro cyiza.” MBARUBUKEYE Fulgence, Umunyamuryango

“Ikintu cya mbere kigaragara muri koperative ni ugutizanya imbaraga; izo ntafite mugenzi wanjye aba azifite. Njya numva abantu batari muri koperative bahangayikishijwe n’umusanzu wa mitiweri cyangwa no kwizigamira muri Ejo Heza ariko twe koperative idutangira imisanzu no kwiteganyiriza kandi ku gihe. Ikindi cyiza navuga ni ikicyanye n’umusaruro dukura mu buhinzi bwacu, aho tuwugurisha ku giciro kitari nk’icy'abandi kandi ntimushobora kubura isoko nk’uko tugenda tubyumva mu bandi bahinzi batari muri koperative bashobora guhinga umusaruro ukabapfira ubusa. Ariko iyo muri abantu bari muri koperative ntuhangayika kuko mwebwe isoko muba murifite.” KAREMERA Joshua, Umunyamuryango

Ibi byiza byo kwibumbira muri koperative ndetse no guharanira ko zibaho zikora neza, ntibigarukira ku banyamuryango gusa kuko binafasha mu guhindura imyumvire bijyanye n'ibyo bakorera muri Koperative  bibateza imbere ndetse no gukorera hamwe bigatuma byorohereza n’ubuyobozi kubagezaho amakuru ajyanye n'ibibafitiye akamaro.

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Ati “Turashima cyane komite ziriho ubu. Iyo urebye mu myaka nk’ibiri ishize impinduka zirahari,iyo urebye gahunda zabo, ibimaze gukorwa ndetse n’uburyo umusaruro ugenda wiyongera, aho bavuye kuri toni 1000 ubu bakaba bageze kuri toni 6000 kuri hegitari imwe, usanga ari intambwe ishimishije yo kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto dufite. Imikorere myiza ya koperative rero urumva ko ari imbaraga zikomeye mu iterambere ry’utu turere ikoreramo ndetse n’iry’Igihugu cyacu n’abagituye.”

Kugira koperative zikora neza mu Karere ni byiza cyane kuko bidufasha kuzamura imyumvire ku byagirira akamaro abaturage. Nk’ubu muri COOPROKI ntabwo tukigira gahunda yo kujya kwigisha ibyiza bya mitiweli cyangwa Ejo Heza ahubwo bo barabisobanukiwe igihe kiragera bakaduhamagara bati nyamuna muze twishyure. Amafaranga bayatanga ku bushake bwabo kandi rwose nabyo byongerera icyizere mu banyamuryango muby’ukuri.

Kuba COOPROKI yarabonye ubuyobozi bushya ndetse abanyamuryango nabo ubu bakaba bishimira ibyo bagenda bageraho, bafite umuhigo wo gukomeza gutera imbere kuko ibyatumaga batagirira icyizere koperative yabo byavuyeho.  Ibi bizatuma ngo bongera n'imishinga ibyara inyungu izakomeza guteza imbere abanyamuryango.

“Icya mbere twishimira ni uko ubu inzego zose ziriho kandi zikora neza mu bwisanzure no mu bwuzuzanye uhereye ku itsinda, zone ndetse n’inzego za koperative. Abanyamuryango bameze neza nta karengane kakiri muri koperative. Ubu gahunda dufite, tubifashijwemo na RCA ni ukongera amahugurwa ku nzego ziriho kugira ngo zibashe gutanga umusaruro mwiza. Ikindi kandi koperative ifite intego yo kongera imishinga iteza imbere abanyamuryango; turenge mitiweli na Ejo Heza dutanga ahubwo tuzamure imibereho y’abanyamuryango, uko abana babo biga, niba bafite amatungo mu rugo, amazu batuyemo ameze ate n’ibindi nk’ibyo binoza imibereho yabo mu iterambere ari ukuvuga ngo abonye icyo kurya gusa ahubwo aniyubake bifatika.” BUSHAYIJA Francis, Umuyobozi wa Koperative COOPRIKI CYUNUZI

Byagaragaye ko hari abanyamuryango baheruka bashinga koperative bakongera gusubiramo bavuga ngo abayobozi n'abo bafatanije kuyobora koperative baturiye umutungo, nyamara muri COOPROKI Cyunuzi twabonye ko bo bahagurutse bakarwana ku nyungu zabo kandi ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bikaba byarakemutse.

“Iyo mumaze kujijukirwa koperative icyo aricyo, mukumva ko munganya uburenganzira n’abayobozi mwitoreye ngo babayoboye, bituma mukurikirana ibyo akora mwabona bitanoze cyangwa se bitari mu nyungu za koperative n’abanyamuryango bayo mukitabaza inzego zidushinzwe nka RCA zikadufasha. Nk’iyi koperative yacu iyo RCA itaza ngo ikore ubugenzuzi, ntabwo ikibazo cyari kugaragara cyangwa ngo gikemuke, ariko yaraje igaragaza ibintu byahombye, igaragaza n’ibyo tugomba gukora kugira ngo tuve muri ibyo bibazo. Urumva rero ko iyo tutaza guhaguruka abanyamuryango tuba dufite ikibazo.” KAREMERA Joshua, Umunyamuryango

NTAGANDA Abdoul, Umuyobozi w’ishami rya RCA mu Ntara y' Iburasirazuba ati “Nka RCA turasaba rwose abanyamuryango b’amakoperative kwitabira no gukurikirana ibikorerwa muri koperative, igihe cyose hatumijwe inama y’inteko rusange bakayitabira kandi bagatanga ibitekerezo, birinda ko bashobora gutora ubuyobozi hanyuma abatowe bakaba byose byose muri koperative nk’uko babyumva; ahubwo bumve ko abatowe bakorera koperative kandi bagomba gutanga raporo y’ibyo bakora ku banyamuryango bose, bagakora ibijyanye n'ibyo itegeko riteganya. Tubonereho no kwibutsa abayobozi bose b’amakoperative nk’uko inshingano zabo ziri gukora bakurikije amategeko kuko biramutse bikozwe bityo twakwizera kugira koperative zikomeye kandi nziza.”